Amateka y'u Rwanda 02 :

I. Ibihugu-Nkiko by'u Rwanda rwa Gasabo.

Ijambo inkiko rivuga imipaka cyangwa imbibi. Ingabe z'ibihugu nkiko zivugwa ahangaha, ni ibihugu byahanaga imbibe n'u Rwandfa rugari rwa Gasabo rutarigarurira ibyo bihugu byose ngo bibe u Rwanda tuzi ubu.

Kenshi babyitaga impugu kuko byabaga ari bito ariko byujuje ibyangombwa byo kuba ibihugu (Kugira umwami, ingoma-Ngabe n'ingabo).

Ibyo bihugu byarimo ibikomeye byari mu burasirazuba (i Gisaka), amajyepfo (u Bugesera), Amajyaruguru (Ndorwa), I burengerazuba (Nduga).

Ibyo bihugu nibyo byari byegereye u Rwanda mu buryo bwa hafi, ariko uhereye kuri ibyo hakaba n'ibyari binyanyagiye mu gihugu hagati.

Kera u Rwanda rutarashyika ku ntera y'uru Rwanda uko turuzi, rwarimo ibihugu byinshi bingana na za Superefegiotura zahozeho mu Rwanda ni ukuvuga byari ibihugu byinshi ukongeraho inkomoko yarwo ariyo Gasabo; amateka akaba avuga ko byatangiye kumenyekana ahasaga mu w'1000 nyuma ya Yezu, ubwo Abanyiginya bashyikaga ino, nyuma y'aho mu w' 1091 nyuma ya Yezu nibwo Gihanga I Ngomijana yahangaga ingoma Nyiginya I Gasabo.

Aho ingoma Nyiginya imariye kwaduka, yihatiye kwigarurira ibyo bihugu ikoresheje uruhembe rw'umuheto. Imiterere y'ibihugu-nkiko by'urwa Gasabo ni iyi ikurikira:

1. Ingoma y'u Bungwe

Ingoma y'u Bungwe ni imwe mu ngoma za mbere zabayeho mu Rwanda mbere y'ihangwa ry'ingoma-Nyiginya, ariyo nkomoko y'uru Rwanda dufite ubu, kuko yabayeho mu wa 300 nyuma ya Yezu.

Nicyo gihugu cyahanzwe bwa mbere mu bihugu byari bigize uru Rwanda. Ingoma-ngabe yabo yitwaga NYAMIBANDE, icyo gihugu cyategekwaga n'Abenengwe.

U Bungwe cyari igihugu kibumbye u BUSANZA bw'amajyepfo (Komoni Maraba, Mbazi, Ruhashya, Shyanda zo muri perefegitura ya Butare,ubu ni mu Karere ka Huye).

U BUFUNDU (Komini Kinyamakara, Nyamagabe, Mudasomwa na Karama zo muri Perefegitura ya Gikongoro, ubu ni mu Karere ka Nyamagabe).

Ingoma yabo yageraga n'i NYARUGURU (Komini Runyinya na Gishamvu zo muri Butare na Mubuga na Rwamiko zo muri Gikongoro, ubu ni mu Karere ka Nyaruguru).

Yageraga kandi n'aho bitaga BASHUMBA-NYAKARE (Komini Kigembe na Nyakizu byo muri Butare, ubu ni mu Karere ka Gisagara).

N'intara y'u BUYENZI (Komini Nshiri na Kivu zo muri Gikongoro, ubu naho ni mu Karere ka Nyamagabe).

Ikirango cy'ubwoko bwabo cyari Ingwe. Umwami wariho ubwo Ingoma-nyiginya y'I Gasabo yadukaga yitwaga RWAMBA akaba yari atuye muri Nyakizu ho mu Karere ka Gisagara.

Undi Mwenengwe wategekaga igihugu cye kugeza gitsindwa n'ingoma-nyiginya ni SAMUKENDE, umugabo wa NYAGAKECURU wo mu Bisi bya Huye.

Abenengwe bwari ubwoko bw'Ibikomangoma by'i Ngozi Kayanza mu Burundi byambukiranyije ingoma yabyo igasingira impugu za Butare na Gikongoro, zikikije ibisi bya Huye, n'ibisi bya Nyakibanda, byaje kwitwa ibisi bya Nyagakecuru, biturutse ku Mugabekazi Beninganze nyina wa Rubuga umwami w'u Bungwe, bahimbye Nyagakecuru wari ufite umurwa baragikonda kugeza bakigize igihugu gituwe. Impugu Abenengwe bagengaga zaremaga ingoma bitaga iz'abiyunze. Twavuga:

-U Busanza bwa Nkuba ya Bagumana
-U Bufundu bwa Rubuga bwa Kagogo
-U Bungwe bwa Rubuga rwa Samukende

Ingoma yabo yaje kwigarurirwa na MUTARA I SEMUGESHI (Muyenzi) nuko yica umwami waho RUBUGA RWA SAMUKENDE, bica na nyina Benginzage ari we "Nyagakecuru" banyaga n'Ingabe yabo "NYAMIBANDE", basanze yararaye bayitera urwuma bakurizaho no kuyita "RWUMA"


Urundi rutonde
Intambara yo ku Rucuncu :
Intambara ya mbere y'isi :
Intambara ya kabiri y'isi :
Amateka y'u Rwanda 01 :
Amateka y'u Rwanda 02 :
Amateka y'u Rwanda 03 :
Amateka y'u Rwanda 04 :
Amateka y'u Rwanda 05 :
Amateka y'u Rwanda 06 :
Amateka y'u Rwanda 07 :
Amateka y'u Rwanda 08 :
Amateka y'u Rwanda 09 :
Amateka y'u Rwanda 10 :
Amateka y'u Rwanda 11 :
Amateka y'u Rwanda 12 :
Amateka y'u Rwanda 13 :
Amateka y'u Rwanda 14 :
Amateka y'u Rwanda 15 :
Amateka y'u Rwanda 16 :
Amateka y'u Rwanda 17 :
Amateka y'u Rwanda 18 :
Amateka y'u Rwanda 19 :
Amateka y'u Rwanda 20 :
Amateka y'u Rwanda 21 :
Amateka y'u Rwanda 22 :
Amateka y'u Rwanda 23 :
Amateka y'u Rwanda 24 :
Amateka y'u Rwanda 25 :
Amateka y'u Rwanda 26 :
Amateka y'u Rwanda 27 :
Amateka y'u Rwanda 28 :
Amateka y'u Rwanda 29 :
Amateka y'u Rwanda 30 :
Amateka y'u Rwanda 31 :
Amateka y'u Rwanda 32 :
Amateka y'u Rwanda 33 :
Amateka y'u Rwanda 34 :
Amateka y'u Rwanda 35 :
Amateka y'u Rwanda 36 :
Amateka y'u Rwanda 37 :
Amateka y'u Rwanda 38 :
Amateka y'u Rwanda 39 :
Amateka y'u Rwanda 40 :
Amateka y'u Rwanda 41 :
Amateka y'u Rwanda 42 :
Amateka y'u Rwanda 43 :
Amateka y'u Rwanda 44 :
Amateka y'u Rwanda 45 :
Amateka y'u Rwanda 46 :
Amateka y'u Rwanda 47 :
Amateka y'u Rwanda 48 :
Amateka y'u Rwanda 49 :
Amateka y'u Rwanda 50 :
Amateka y'u Rwanda 51 :
Amateka y'u Rwanda 52 :
Amateka y'u Rwanda 53 :
Amateka y'u Rwanda 54 :
Amateka y'u Rwanda 55 :
Amateka y'u Rwanda 56 :
Amateka y'u Rwanda 57 :
Amateka y'u Rwanda 58 :
Amateka y'u Rwanda 59 :
Amateka y'u Rwanda 60 :
Amateka y'u Rwanda 61 :
Amateka y'u Rwanda 62 :
Amateka y'u Rwanda 63 :
Amateka y'u Rwanda 64 :
Amateka y'u Rwanda 65 :
Amateka y'u Rwanda 66 :
Amateka y'u Rwanda 67 :
Amateka y'u Rwanda 68 :
Amateka y'u Rwanda 69 :
Amateka y'u Rwanda 70 :
Amateka y'u Rwanda 71 :